in

NdabikunzeNdabikunze

Kakubayeho !ibi bimenyetso nubyibonaho uzamenye ko wanduye SIDA.

VIH ni agakoko gatera Sida, ku kandura ntibisobanura ko umuntu arwaye Sida. Urwaye ni wa wundi umubiri we uba utagifite ubudahangarwa, indwara z’ibyuririzi za hato na hato zikamwibasira . Hari uwo wabona agenda akomeye akora imirimo ye neza, afite itoto nyamara yaranduye. Niyo mpamvu igihe cyose umenye ko wanduye ukurikiza amabwiriza ya muganga ubundi ukabaho neza, ukamara imyaka yose wakamaze kw’isi nkuko Imana yaguteganyirije.

Igihe cyose ugize icyo wikeka kubijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA biba byiza iyo ugiye kwipimisha ngo umenye bimwe mu bimenyetso by’ibanze bya VIH, ibi bigufasha kumenya uko uhagaze kugirango utangire umenye uko wakwitwara uramutse usanze waranduye kugirango ubuzima bukomeze.

Bitewe n’icyiciro runaka cy’ubwandu, ibimenyetso bya VIH bishobora gutandukana. Mu minsi yambere abantu benshi banduye bakunze kurwara ibicurane bisanzwe, iki kikaba ari kimwe mubimenyetso utabasha gutandukanya n’indwara zisanzwe cyaneko ibicurane bikunze gufata abantu bitewe n’impamvu runaka.

Hari ibimenyetso bijyana n’ibicurane bikaba ari nabyo bimenyetso byibanze bya VIH, muri ibi habamo:

Kuribwa n’umutwe
Kugira umuriro
Gucika intege
Kuzana utubyimba cyane cyane ku ijosi
Kuzana uduheri.

Ibindi bimenyetso bikunda kwigaragaza ni nko kuribwa mu ngingo, m’umuhogo, no kuzana utubyimba mukanwa, bamwe bakunze no kugira icyokere cyane mu ijoro ndetse nokworoshya umusarani(impiswi).

Nyuma yo kwandura VIH ibimenyetso bitangira kwigaragaza hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri, gusa ibiro by’Abanyamerika bya HHS(Health and Human Services/ Santé et services sociaux) bitangaza ko bishoboka ko ibi bimenyetso bishobora no kubanguka mugihe kingana n’ibyumweru bibiri byatinda bikaba amezi atatu nyuma yo kwandura.HHS kandi muri 2012 batangaje ko hari bamwe mubantu batinda kugaragaza ibimenyetso nyuma yuko banduye.

Igihe cyose ufite ubwandu bwa VIH birashoboka ko wakwanduza abandi. Hano uturemangingo twawe cyane utwo mumaraso tuba dufite virusi y’agakoko gatera sida, ibi rero bikaba bisobanuye ko kuba wakwanduza mugenzi wawe byoroshye cyane. Rero kuva abahanga baratangaje ko hari bamwe mu bantu batinda kugaragaza ibimenyetso byagakoko gatera SIDA biba byiza kubanza kwipimisha aka gakoko igihe cyose wicyeka. Nanone igihe cyose ugize ibi bimenyetso twavuze haruguru si ngombwa ko uhita wicyekaho agakoko gatera sida, kuko ntabwo ari VIH yonyine igira ibyo bimenyetso by’uburwayi.

Ibimenyetso byinshi by’agakoko gatera SIDA cyane cyane byabindi by’ibigugu byigaragaza mukiswe(Infections opportunistes) aribyo byuririzi.

Hano ubwandu bwibasira abasirikare b’umubiri wawe, kandi bamwe batajya bagaragaza ibimenyetso byagakoko gatera SIDA mbere birangira babigaragaje batangira kurwaragurika mu gihe baba bajya mukiciro cya SIDA kuko baba batarabimenye mbere ngo batangire biyiteho hakiri kare.

Ibi bimenyetso bya mbere by’agakoko gatera sida bikurikirwa n’ikiciro kiba kihishe. hano ngo virusi iguma m’umubiri mu gihe cy’imyaka myinshi, birashoboka ko umuntu yaba abana n’agakoko gatera sida mugihe kirenze imyaka icumi nta kimenyetso aragaragaza, gusa nyuma yuko ageze ku kiciro cya sida ibimenyetso birimo iseseme, kuruka, umunaniro ndetse no kugira umuriro bishobora guhita byigaragaza. Nubwo biteye ubwoba kwipimisha ushaka kumenya uko uhagaze, nibyiza cyane kuko bituma umenya uko witwara, yewe n’ubwo waba nta bimenyetso waba ugaragaza, jya wibuka ko bishoboka ko wakwanduza abandi, biciye munzira zitandukanye harimo nk’inshinge, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Facebook yamaze guhindura izina.

Isi irashaje: ibyo uyu mupasiteri yakoreye umubyeyi mu rusengerero biteye agahinda.