in

Junior Giti wo mu gasobanuye yahishuye ikipe afana,anavuga impamvu atahisemo kuba umukinnyi.

Junior  Giti wamenyekanye mu gusobanura filime cyangwa se agasobanuye yahishuye ikipe afana ndetse n’impamvu atabaye umukinnyi.

Mu kiganiro na ISIMBI kibanze ku mwanya we ajya aha umupira w’amaguru na siporo muri siporo, yavuze ko ruhago ayikurikirana iyo bibaye ngombwa.

Ati“simbikurikirana cyane ariko rimwe na rimwe ndabikurikirana iyo byashyushye, iyo byavuzwe cyane ndabimenya kuko ndayikunda n’ubwo ntabibonera umwanya.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda ikipe afana ari ikipe y’igihugu gusa Amavubi, ni mu gihe hanze yifanira Lionel Messi.

Ati“Mfana Amavubi, ikipe rwose mu Rwanda mfana ni Amavubi. Hanze nta kipe mfana pe, mfana Messi(Lionel).”

Mu bwana bwe ngo ntabwo yigeze agira indoto zo kuba yakina umupira kuko yabonaga nta mafaranga abamo, gusa ngo iyo awukina yari kuba umunyezamu.

Ati“Oya, ntazo nagize kuko nabonaga nta mafaranga bafite. Iyo nkina nari gukina nko mu izamu kuko mfite ibiganza n’ibirenge bibini, rero umupira ntiwancika.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yahaye impanuro zikomeye umuntu wese ushaka icyubahiro.

Uyu mukobwa w’uburanga yivuganye umukunzi we wanze kumuha amafaranga yo kwibagisha amabere.