in

Jose Mourinho arifuza aba bakinnyi batandatu bakomeye.

Jose Mourinho wari umaze gutakarizwa icyizere n’amakipe yo mu Bwongereza yamaze kwiyemeza gusubira mu Butaliyani aho agiye gutoza AS Roma yasubiye inyuma ku buryo bugaragara.

Mourinho arashaka kubaka iyi kipe ahereye ku mukinnyi bakomoka mu gihugu kimwe ariwe Renato Sanches ukinira ikipe ya Lille ndetse nta gihindutse ashobora kuyihesha igikombe cya shampiyona.

Undi mukinnyi Mourinho yifuza muri AS Roma ni rutahizamu wa Wolves witwa Raul Jimenez w’imyaka 30.

Uyu rutahizamu wari mu bihe byiza muri Wolves mbere y’uko agongana na David Luiz agakomereka umutwe,arifuzwa na Mourinho.

Jose Mourinho kandi arifuza abakinnyi 2 bakomoka mu ikipe ya Tottenham yahoze atoza barimo Eric Dier na Pierre-Emile Hojbjerg.

Undi mukinnyi Jose Mourinho ashaka ni Nemanja Matic wamaze kubura umwanya wo gukina mu ikipe ya Manchester United kubera ubuhanga bwa Fred na Scott McTominay.

Matic amaze gukina inshuro 16 gusa muri United ariyo mpamvu Jose Mourinho amwifuza kugira ngo bongere gukorana cyane ko bakoranye no muri Chelsea.

Umukinnyi wa nyuma wifuzwa na Jose Mourinho ni Isco wa Real Madrid nawe wabuze umwanya mu ikipe ihoraho ya Zinedine Zidane ariyo mpamvu amaze gutsinda ibitego 2 gusa mu mikino 23 amaze gukina muri shampiyona.

AS Roma ya Mourinho ubu iri ku mwanya wa 7 muri Serie A ariyo mpamvu yiyemeje gutandukana n’umutoza wayo Paulo Fonseca ikamusimbuza Mourinho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’uburanga yahawe isomo rikomeye ageze mu muhanda nyuma yo kuva mu rugo yambaye akenda k’imbere gusa.

Abakunzi b’agasembuye bashyizwe igorora n’urugo rw’Umwamikazi Elizabeth II