in

Jorge da Silva umutoza wa rayon sport ashobora gusezera muri Rayon sport

Umutoza wa Rayon sport akomeje kutishimira umusaruro abakinnyi arigutoza bari gutanga bishobora ku muviramo no gusezera.

 

Uyu munsi ubwo ikipe ya Rayon sport yakinaga n’ikipe ya Gorilla fc umukino wa shampiya umutoza yerekanye uburakari buvanze n’umujinya ubwo igice cyambere cyarangiraga aho yabajije abakinnyi be impamvu badatanga umusaruro.

Uyu mutoza Jorge piaxo da Silva yongeye no kubaza abakinnyi be niba batamushaka ngo yigendere amwe mu makuru Ari kugenda avugwa ngo ni nuko yari ya sinye amasezerano ya mezi atandatu ariko akaba atari yahebwa narimwe.

Ni ubwo uyu mutoza bivugwako ashobora kuba agiye gusezera bigendeye na none kukuntu yitwaye ku kibuga kuri uyu munsi ku mukino ikipe Rayon spot yatsindaga mo Gorilla fc igitego cyimwe (1) kubusa cyatsizwe n’umugande Musa esenu .

Dore ko Kandi uyu mutoza wa Rayon spot yanze gutanga ikiganiro n’itangazamakuru akohereza umwungiriza we.

Bikaba intandaro y’ibiri kuvungwa ko ashobora gusezera mw’ikipe ya Rayon spot bakunda kwita gikundiro.

Written by Kubwayo JD

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutsiro fc umuzamu wayo yitabye Imana

Inkuru ishyushye: Mu ibanga rikomeye cyane The Trainer wavuzweho gutandukana na Terisky yamwambitse impeta ya fiançaille (Amafoto)