in ,

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Jado Castar akatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 2

Kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Ukwakira 2021, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka  Jado Castar mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ,Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri.

Jado Castar  umwe  mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda yarasanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar  yari yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize aho yashinjwe gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byaje gutuma  hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben na Pamela bahuye kugirango bakore ubukwe (Video)

Breaking news: Jado Castar arakatiwe.