in

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abasore benshi badashyingiranwa n’umukobwa bakundanye igihe kirekire.

Mu buzima usanga umuntu akundanye numukobwa ndetse bikagera kure gusa ugatungurwa no kubona wa musore yorongoreye indi bigatangaza abantu .Ibi byatumye ikinyamakuru Bright side dukesha iyi nkuru kinjira mu ntekerezo z’abagabo kivumbura impamvu zaba zitera abagabo/abasore aya mahitamo.

1.Umukobwa ujyanye n’ibihe umusore arimo ariko ataberanye n’ahazaza h’umusore

Bamwe mu basore biyemeza kuzashaka umugore ari uko bageze ku bintu runaka, yazamuwe mu kazi, yubatse inzu n’ibindi. Muri iki igihe uyu musore aba akirwana no kugera kuri izi nzozi ze aba akeneye umukobwa bakundana, iyo amaze kubigeraho agasanga uwo mukobwa atarigeze amusunika, aramureka kuko aba akeneye umugore utazamurumbya kugira ngo ibyo amaze kugeraho bitazasubira inyuma ahubwo bazagere no kubindi byinshi.

2.Urugo ntirwubakirwa kubwiza by’inyuma

Hari inyigo yakoze igaragaza ko iyo umuhungu n’umukobwa bakundanye, umukobwa ari mwiza (akurura buri wese) mu rukundo rwabo baba bishimye. Gusa John T. Molloy mu gitabo yanditswe yise ‘Why Men Marry Some Woman and Not Others’‘impamvu abagabo barongora umugore runaka bakareka bariya’ yavuzemo ko ubwiza bw’umugore butagira icyanga. John yabajijwe abagabo barenga 3 500, kugira icyo bavuga ko bagore babo 20% nibo bakoresheje amagambo agaruka ku bwiza ‘gorgeous, attractive, na sexy.

80% bavuze ku myitwarire y’abagore babo. Abo bagabo bose bavuze ko umugore kuba ari mwiza ku buryo udatinya kumwerekana ari ingenzi ariko ngo iki sicyo cya mbere, ngo ahubwo umugore mwiza ni utagukoza isoni.

3.Kubana mu nzu n’umusore mukundana bigabanya 50% ku mahirwe yo kuzakugira umugore.

Inzobere mu by’imitekerereze ziburira abakobwa ko bakwiye kwirinda kubana mu nzu n’abasore bakundana. Abasore benshi basaba abakobwa kuzababera abagore iyo bamaze amezi 22 bakundana nyuma yaho amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 20%, iyo hashize imyaka 3 mukundana amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 50%, iyo mu maze imyaka irenga 7 mu kundana amahirwe yo kuzakugira umugore aba ari 0%.

4.Umusore ashobora kubona umukunzi we yaranyuzwe.

Umusore n’umukobwa bakundanye igihe hari igihe umukobwa atibutsa uwo musore ingingo yo gushing urugo bagahugira mu kwinezeza gusa, umusore akagira ngo ibyo uwo mukobwa biramuhagije. Yareba ku ruhande yabona undi mukobwa umwereka ko akeneye kuba umugore uwo musore agahita areka uwo bamaze igihe bakundana agasanga uri kumurembuza amwicira akajijo ngo bashing urugo.

Nanone hari igihe umukobwa arambirwa gutegereza akabivamo, iyo uwo musore abonye uwo mukobwa amucitse bakundanaga, undi bakundanye yihutira

Inzobere mu by’imiterereze zivuga ko iyo abakundanye batagiranye amakimbirane bagitangira gukundana ingo zabo zitaramba, bityo ngo umusore cyangwa umukobwa ntakwiye kwanga kwiyereka umukunzi we uko ari bagitangira gutundana.

Abakobwa banga gutanga ibitekerezo byabo birabagora kwambikwa impeta. 73% mu bagore John yabajije bamusubije ko bagize uruhare mu kwereka abagabo babo ko bashaka kuba abagore.

5.Inama z’inshuti n’ababyeyi

Hari abashobora kwibeshya ko umusore aba yigenga mu gufata icyemezo cyo guhitamo uwo azagira umugore ariko sibyo, ahubwo ibitekerezo yumvana ababyeyi be, n’inshuti ze nibyo bimuyobora mu guhitamo umukobwa uzamubera umugore. Bibaho ko hari abasore cyangwa abakobwa bahitamo uwo bazabana batitaye ku byifuzo by’ababyeyi babo kuri iyi ngingo ariko ni gake.

6.Gukundana igihe cya nyacyo kitaragera

Burya ngo Umusore iyo abonye uwo yashakaga kugira umugore ashyingiwe bimutera ubushake bwo guhita ashinga urugo, icyo gihe ntabwo arindira kubona umukobwa mwiza bakundana, ahubwo areba mu bakobwa bari hafi ye akarebamo uwiteguye kuba umugore agahita amugira umugore we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda bakize cyane.

Umugabo akomeje guca ibintu kubera kwambara imyambaro y’abagore(AMAFOTO)