in

Iyo abibajijwe asuka amarira, umukecuru ugize imyaka 95 akiri isugi yuzuye akomeje gutera abatari bake agahinda kubera ukuntu yananiwe kwakira ko asazanye ubusugi

Iyo abibajijwe asuka amarira, umukecuru ugize imyaka 95 akiri isugi yuzuye akomeje gutera abatari bake agahinda kubera ukuntu yananiwe kwakira ko asazanye ubusugi.

Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko, wo muri Nigeria, yavuze ko arinze agira iyi myaka atarashaka umugabo kuko se umubyara yamubujije agendeye ku myemerere y’idini, bituma bamwe bagaragaza agahinda k’iri sanganya ryamubayeho.

Uyu mukecuru wo mu gace ka Emekuku muri Leta ya Imo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, avuga ibi byamubayeho.Muri aya mashusho, uyu mukecuru avuga ko umubyeyi we [Se] yamubujije gushaka undi mugabo utari uwo muri Kiliziya Gatulika.

Avuga ko hari abasore benshi bamubengukaga ndetse bakaza kumurambagiza, ariko kuko batari bafite ukwemera kwa Kiliziya Gatulika, bitari gushoboka ko bashyingiranwa.

Ati “Hari benshi bazaga kundambagiza, ariko Papa akabanga bose. Yewe yaje no guhamagara Padiri kumbwira ko ntagomba gushyingirwa hanze ya kiliziya Gatulika.”

Uyu mukecuru uvuga ko yacengewe n’inyigisho za kiliziya Gatulika, avuga ko abavandimwe be bose, bashatse abo muri Kiliziya Gatulika, ariko ko we atagombaga gutandukira ngo arenge ku mabwiriza ya Se, ari na byo byatumye asaza aka kagendi akiri ingaragu.

Ibi byakoze benshi ku mutima mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bavuga ko bibabaje kubona umubyeyi abiba mu mwana imbuto y’imyumvire nk’iriya, igatuma asaza adashatse.

Hari n’abandi bashimishijwe n’uburyo uyu mukecuru abara iyi nkuru ye, bavuga ko bitangaje kuba akibyibuka byose kandi akabivuga adategwa.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntacyo nzaba” mu magambo yuje uburakari The Ben yageneye ubutumwa abantu bose bashaka kumwangiriza igitaramo kubera amashyari abuzuye mu mitima

Umutoza wa Rayon Sports nyuma yo kumenya ibyo Al Hilal Benghazi yakoze mu buryo bw’ibanga nawe yahise afata umwanzuro utashimishije abakunzi b’iyi kipe