in

Iyikubise nk’agahinja: Ikipe ya Rayon Sports ihondaguye ikipe Police FC induru ziravuga

Ikipe ya Rayon Sports imaze kwisasira ikipe ya Police FC ibitego 3-2 mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro ihita ikomeza ijya muri 1/2 ku buryo bworoshye cyane.

Mu mukino warutegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bitewe n’uko umukino ubanza wari wagenze bigatuma abantu benshi bibaza byinshi kuri uyu mukino gusa uko abantu babitekerezaga ntago ariko byagenze kuko ikipe ya Rayon Sports yarangije akazi hakiri kare cyane.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 3-2 bikaba aribyo byakomezaga uyu mukino kuko hari abavugaga ikipe ya Police FC ishobora gutsinda Rayon Sports.

Habanjwe gufatwa umunota umwe wo kwibuka abaturage bahitanywe n’ibiza mu Rwanda.

Rayon Sports isezereye ikipe ya Police FC kugiteranyo k’ibitego 6-4 ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Leader Willy Essomba Onana na Luvumbu naho ikipe ya Police FC yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri na Kayitaba Jean Bosco ubu ikipe ya Rayon Sports igomba guhura n’ikipe ya MukuraVSL muri 1/2.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Shema Pattyno yibasiye abakobwa ba Kigali Boss Babies abantu barumirwa (video)

Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yajugunye Police FC isanga Mukura muri ½