Ikipe ya Manchester United kuri uyu wa kane nibwo iri bukine n’ikipe ya Feeynord yo mubuhorandi aho Luke Shaw yigeze kuvunikira akamara igihe kingana n’amezi icyenda mu mvune,gusa kuri ubu ino kipe yerekeje muri iki gihugu harimo amakuru atari meza na gato
Inkuru dukesha ikinyamakuru 90min.com iravuga ko abakinnyi 20 bazitabazwa kuri uno mukino hatarimo umukinnyi w’ibihe byose w’ino kipe Wayne Mac Rooney  kubera ko umutoza Jose Mourinho mu rwego rwo kutamunaniza cyane yahisemo kumuruhutsa kugirango akomeze yitange mu mikino ya Champiyona y’abongereza aho bamukeneye cyane kurusha muri Europa league.
Uyu mukino wa Manchester United na Feeynord uteganijwe kuba kuri uyu wa kane ku isaha ya saa moya z’umugoroba za hano mu rwanda.