in ,

Iyi ni inkuru nziza ku bakunzi ba Lionel Messi no ku ikipe ya Fc Barcelona

Lionel Messi

Ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo guhindura umutoza ikazana Ernesto Valvede no gutangira urugamba rwo kwiyubaka, mu rwego rwo kuzatangira saison itaha imeze neza kandi ihatanira ibikombe bikomeye byose izitabira, iyi kipe yatangiye kurarika abakinnyi yifuza, gusa inareba uko yagumana abakinnyi bakomeye ifite ni kubwizo mpamvu mu rukerera rwo kuri uyu munsi, ibinyujije ku kinyamakuru ndetse no kuri Televiziyo yayo yatangarije abafana bayo igikorwa cy’indashyikirwa imaze gukora.

Lionel Messi and Jose Maria Bartolomeu
Lionel Messi and Jose Maria Bartolomeu

Umuyobozi w’ikipe ya Fc Barcelona Jose Maria Bartolomeu akaba yamaze gutangaza ko amasezerano ku mpande zombi yaba ku ikipe ya Fc Barcelona ndetse no kuri Lionel Messi yamaze gusinywa. Ayo masezerano akubiyemo ibintu bibiri by’ingenzi. Icyambere nuko Lionel Messi agomba guhembwa Miliyoni 30 z’amayero ku mwaka kandi akaba yasinye indi myaka 3, gusa ashobora kongezwa nundi mwaka umwe bitewe n’uko azaba yitwaye muriyo myaka yindi. Ikindi nuko uyu musore ikipe yose yakwifuza kumukura i Catalugna yasabwa amafaranga asaga miliyoni 400 z’amayero kugirango igure aya masezerano ye, gusa ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo guca intege andi makipe yose yaba amwifuza. Ibi bikaba ari ibintu abafana bashimiye uyu muyobozi wabo nyuma y’ibihuha byavugaga ko uyu musore natongera amasezerano azerekeza mu ikipe ya Manchester City gutozwa nanone na Pep Guardiola.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diego Costa yatangaje amakuru yashyize mu mazi abira Conte, chelsea n’abakunzi bayo bose

Abakobwa babeshyewe ubutinganyi babihakanye bivuye inyuma