in

“Iyi ngoma n’uyumva uzamenye ko naciye isheni” Umuhanzi Jowest yashyize hanze indirimbo ivuga inkuru mpamo y’ifungwa rye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo umuhanzi Joshua Giribambe wamamaye nka Jowest yagizwe umwere ku byaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Nyuma y’umunsi umwe gusa avuye muri kasho, yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Ku wa 3’, ingaruka ku nkuru mpamo y’ibyo yanyuzemo mu gutwabwa muri yombi.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare, itangira agaruka ku buryo yafashwemo, harimo aho avuga amagambo yabwiye n’umupolisi.

Aririmba ati “Kwa 3 narijyanye mfite comfidensi cyane, numvaga bari bunyumve disi! Afande ati ‘ko uri akana keza, ibi mbona urabisobanura ute?’ ndamwegera nti ‘ngaho nyereka ikirego’ ati ‘urashinzwa gukoma no gukubita umubebi’ umutima utera cyane ntangira gutitira…”

Jowest akomeza aririmba ko yisobanuye ahakana yivuye inyuma ibyaha, ariko ko abamufashe bamubwiye ko n’ubundi arara muri Kasho.

Akomeza Aririmba agira ati “Ijoro riri kumbana ukwezi, umunsi wo uri gutinda nk’umwaka, malayika murinzi wanjye ubanza asizinziriye, Mana mfasha umukangure basi amfashe kuburana.”

Mu nyikirizo aririmba agira ati “Iyi ngoma nidasohoka ubwo nyine nzaba nkiri mu gihome, gusa nanone nuyumva ntuzarire nzaba naciye ishene.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi w’ikipe yahanishijwe igihano gikakaye kubera kunyara mu kibuga

Havumbuwe igikoresho kimeze nk’igitsina cy’umugabo cyifashishwa mu kwikinisha kimaze imyaka 2000