in

Ishuri ry’incuke ryabujije ababyeyi kwita abana babo Abamikazi no kubabwira ko ari beza

Ishuri ry’incuke mu gihugu cy’Ubwongereza rya Bright Horizons ryabujije ababyeyi kwita abana babo Abamikazi no kubabwira ko ari beza ,ahubwo bagashaka uburyo babatakira ibishushanyo mu nzu , bakabagurira ibitabo n’ ibikinisho mu rwego rwo kubereka ko babishimiye.

Ngo iri shuri rikaba rivuga ko ari uburyo bwo kwirinda kurera abana bajeyi no kubarinda ubutesi ahubwo bakabatoza kuvamo abayobozi beza bazaza , kubaremamo ikizere ,no gukomera  nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru Fox News ibivuga.

Ishuri rya  Bright Horizons ryashinginzwe mu mwaka w’1986 rishingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America ,nyuma riza gufungura amashami muri Canada no mu Bwongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyadushya Keza Terisky yakoreye imfura ye ikinu cyatunguye benshi bakoresha Instagram -IFOTO

Ibyaranze umubano wa Keza Terisky na The Trainer mbere yo kwibaruka imfura yabo