in

Ibyaranze umubano wa Keza Terisky na The Trainer mbere yo kwibaruka imfura yabo

Keza Terisky.

Umunyamideri Keza Terisky n’umutoza ngororamubiri The Trainer, mbere y’uko bibaruka umwana wabo bari baratandukanye bivugwako byaterwaga n’ikibazo cy’imyumvire ndetse no kutizerana,

Ibi Kandi byavuye ku masheni ya YouTube channel atandukanye, bavugako mbere y’uko Keza atwita, imiryango yabo yivangaga mu mubano wabo itishimiye ko bazabana, bakanavugako kandi Keza yarushaga The Trainer amafaranga,

Mu gihe Kandi The Trainer yumviraga umuryango we ko adakwiye kubana na Keza, nibwo yatekereje neza ko inda Keza atwite ishobora kuba atari iye bityo akomeza gutsimbarara kwihakana uwari umukunzi we.

Umunsi Keza yibarutseho rero The Trainer niwe waje guterura umwana mu bambere, akimubona abona umwana n’uwe rwose, ahita atangira kwerekana amafoto afashe imfura ikiganza Kandi anishimiye,ahita anafungurira umwana urubuga rwa Instagram ye,

Bityo rero bikaba bivugwa ko umubano wabo wakomejwe n’imfura yabo ko binabaye ngombwa batangira gupanga kubana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ishuri ry’incuke ryabujije ababyeyi kwita abana babo Abamikazi no kubabwira ko ari beza

Abakinnyi 8 Paris Saint -Germain ihanze amaso mu mpeshyi nyuma yo gusanga ikomeje kwitara cyana mu marushanwa akomeye