in

Ish Kevin yanditse amateka akomeye cyane ku isi hose

Umuraperi Ish Kevin akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda, ubu umuziki we umaze kugera ku rwego mpuza mahanga kuburyo yagizwe umuraperi wa mbere mwiza w’icyumweru ku isi yose na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv’, iri mu zikomeye muri iki gihugu.

Ish Kevin avuga ko nta ruhare yagize kugira ngo iyi radiyo imenye umuziki we, ahubwo ari ugukora cyane bikomeje kuwumenyekanisha ahantu hose kandi urugendo rugikomeje.

Uyu muhanzi yahawe uyu mwanya asimbuye Olamide wo muri Nigeria wari uherutse gutorwa n’iyi radiyo, mu kiganiro gikorwa na Dj First Mike.

Ish Kevin aganira na IGIHE yavuze ko yatunguwe ubwo yabonaga iyi Radiyo izi ibihangano ndetse n’amateka ye mu muziki.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Emmy
Emmy
9 months ago

Muge muduha link za source yizi nkuru, kugirango tumenye ko Atari ibihuha!!

Amakuru agezweho: Ferwafa yatangaje igikorwa amafaranga azava ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro azakoreshwa

Bazagitware ntahari! Mvukiyehe Juvenal yeretse munsi y’ikirenge Kiyovu sports