in

Bazagitware ntahari! Mvukiyehe Juvenal yeretse munsi y’ikirenge Kiyovu sports

Mu gihe habura umukino umwe gusa ngo shampiyona irangire, perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi nyuma y’uko ataye icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 yaje gutakaza uyu mwanya itsindwa na Sunrise FC mu mpera z’icyumweru gishize.

APR FC niyo yahise ifata umwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports, abayovu bataye icyizere kuko batizeye ko APR FC yatakaza kuri Gorilla FC bazahura ku mukino wa nyuma ni mu gihe yo izaba yakiriye Rutsiro FC.

Uku guta icyizere bigaragazwa n’uko perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutimikerere asubira ku kugabane w’u Burayi.

Uyu mugabo akaba yafotowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afite varise.

Juvenal bizwi ko ari we uba hafi Kiyovu Sports yaba mu buryo bw’amikoro bivugwa ko yagiye mu Bubiligi, bikekwa ko yaba yahunze ngo igikombe kizatwarwe n’indi kipe itari Kiyovu Sports atari mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ish Kevin yanditse amateka akomeye cyane ku isi hose

Vestine na Dorcas bagiye gutitiza inkuta zo muri Canada