in

Isezera rya Agüero kuri ruhago kuri uyu wa Gatatu

Rutahizamu wa Fc Barcelona Sergio Agüero araza gutanga ikiganiro kuri uyu wa Gatatu ku hazaza he ha ruhago nyuma yuko bivugwa ko uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina yahisemo guhagarika ruhago kubera ikibazo cy’umutima yagize.

Agüero w’imyaka 33, ntaheruka gukina umupira kuva yasimburwa mu kibuga ikipe ya Fc Barcelona iri gukina na Depirtivo Alaves mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, icyo gihe nibwo aguero yajyanwaga ku bitaro nyuma yo kubabara cyane mugatuza ke.

Umutoza Sergi Barjuan wari umutoza wo kuba afasha ikipe ya Barcelona nyuma yo gutandukana nuwari umutoza mukuru, Ronald Koman yavuze ko aguero yamubwiye ko yiyumva nkunaniwe.

Uyu mukinnyi Wahoze akinira ikipe ya Manchester City yari yahawe ameI atatu ngo arebe ko umutima we wagaruka mu gukora bisanzwe, Ayo mezi atatu yagombaga kuyamara ntaho ahuriye n’igikorwa cya ruhago iyo ariyo yose.

Ku gihe, ikipe ya Barcelona yavuze ko, ubutabazi bw’ibanze no gutabara binyuze mu kumwitaho kugirango barebe igihe yamara ngo abe yakize, ariko kuva yasanganwa Agüero yavuze ko abinyujije ku mbuga nkoranya mbaze ze avuze ko yafashe umwanzuro wo kureka ruhago.

Umutoza mukuru Xavi Hernandez yahakanye ibyayo makuru ukwezi gushize, ariko bakomeje kumwitaho mu byumweru bishize, gusa Agüero we yatangaje ko kuri uyu wa gatatu aribwo aza gusezeraho.

Magingo aya ikipe ya Barcelona yemeje ko rutahizamu wayo Agüero Kun aza kugira icyo atangaza kuri uyu wa gatatu mu biganiro n’abanyamakuru.

Itangazo ryatanzwe na Barcelona rigira riti—“Turabamenyesha ko Kuwa Gatatu, taliki 15 Ukuboza saa 12:00 CET (14:00 EAT) kunzu mbere byombi ya Barcelona, kuri Camp nou hazaba hagaragara maze avuga ko Kun aguero azagira ibyo asobanura ku hazaza he naho hazaba hahagaze.

“Icyi gikorwa kizitabirwa na Perezida wa Barcelona, Joan Laporte, nabamwe mu bakinnyi bakinira ikipe nkuru.”

Bivugwa ko umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola na Txiki Belgiristan ushinzwe ibijyanye na ruhago muri Man City bagomba kugaragara muri iri sezera kuri ruhago rya Agüero, mu rwego rwo kumushyigikira.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester City 7-0 Leeds United: De Bruyne agaruka mu bihe bye byiza

Mike yashyize hanze agahinda yatewe n’umugore we nyuma yo gusanga aryamanye n’undi mugabo mu cyumba cye(video)