in

Isabukuru ya Kayibanda Aurore yabaye amateka muri banyaminga b’u Rwanda

Mutesi Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2012 uherutse kwambikwa impeta y’urudashira n’umukunzi we, yatunguwe na ba Nyampinga bose bamugenera ubutumwa butagira uko busa ku isabukuru ye y’amavuko.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Miss Kayibanda yasangije abakunzi be ifoto yicaye iherekejwe n’inseko nziza ikundwa na benshi maze ayikurikiza amagambo ashimira Imana kubwo kumurinda no kumuha umugisha muri uyu mwaka yujuje. Avuga ko ari kubara imigisha ndetse ko umutima we wuzuye amashimwe.

Ntabwo higeze hagaragara ubutumwa bw’umusore uherutse kumwambika impeta gusa, abakurikiranira hafi uyu mukobwa bavuga ko uyu munezero afite ari kuwuterwa n’uburyo umusore uherutse kumwambika impeta ari kumwitaho.

Miss Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa nibo babimburiye abandi, bakurikirwa na Miss Mutesi Jolly agenera ubutumwa uyu mukobwa.

Mu butumwa bwa Miss Elsa yageneye Miss Aurore yagize ati “Isabukuru nziza Nyampinga wacu. Nkwifurije imigisha myinshi kandi Ndagukunda.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 22 Rayon Sports yahagurukanye i Kigali yerekeza i Rubavu kuzanyagira Rutsiro FC

Muri Kenya umugabo w’umudage yamaze utwana tw’uduhungu adusambanya dore ko yafashwe amaze gusambanya abarenga 10 mu bihe bitandukanye