in

Muri Kenya umugabo w’umudage yamaze utwana tw’uduhungu adusambanya dore ko yafashwe amaze gusambanya abarenga 10 mu bihe bitandukanye

Muri Kenya urukiko rwafashe umugabo w’Umudage witwa Martin Herman w’imyaka 62, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana bato b’abahungu icumi.

Urukiko rwakiriye ibirego 14 bishinja uyu mugabo gusambanya abana b’abahungu batandukanye mu mpande zitandukanye z’igihugu n’ubucuruzi bw’abantu.

Herman ufite ubwenegihugu bwa Kenya ashinjwa gusambanya aba bana hagati ya 2006 na 2023.

Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo ashyirwa muri gereza ya Nakuru mu gihe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye uzasomwa kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Iki ni icyemezo kitanyuze umwunganizi we mu mategeko Kipkoech Ng’etich, wavuze ko umukiliya we ari kurenganywa kuko ari umunyamahanga.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isabukuru ya Kayibanda Aurore yabaye amateka muri banyaminga b’u Rwanda

Umunyamakuru yapfiriye ahabereye icyaha cy’ubwicanyi