in

Iri ni ishyano: inkuba yakubise umugore wacaga inyuma umugabo we.

Umugore wo muri Tanzania yishwe n’Inkuba yamukubise ari guca inyuma uwo bashakanye mu gihe umugabo basambanaga we yarokotse ariko agakomereka bikabije.

Uyu mugore witwa Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32 yakubitiwe n’Inkuba mu Mudugudu wa Masweya ahitwa Mtunduru Ward mu Karere ka Ikungi muri Tanzania ubwo yari ari mu gikorwa cy’injyanamuntu mu buriri we n’umugabo na we wariho aca inyuma uwo bashakanye.

Vaileth Hassan Mtipa yari ari gusambana na Hassan Nzige, inkuba yabakubise ku kagoroba ubwo imvura yari igiye kugwa.

Gusa bombi bakimara gukubitwa n’Inkuba ntibahise bapfa ahubwo bakomeretse bikabije bituma abari hafi aho baza gutabara bakabihutana kwa muganga gusa umugore aza gushiramo umwuka bataragerayo.

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri kariya gace witwa Saidi Hongoa yagize ati “Umugore yari yahiye cyane mu ijosi no mu mugongo, mu gihe umugabo we yari yahiye cyane ku maguru. Bagiye kubageza kwa muganga umugore yitabye Imana.”

Abandi baturage bo bavuga ko batunguwe na ruriya rupfu rwatewe n’Inkuba yaje igatoranya aba bantu bariho baca inyuma abo bashakanye.

Bamwe muri aba baturage banavuga ko iriya nkuba ishobora kuba ari intererezanyo y’umwe mu bashakanye n’aba bombi washatse kwihimura ku wo bashakanye amuziza kumuca inyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali:umusekirite akubise umuntu agwa igihumure abantu barahurura.

Stuttgart 0-5 Bayern Munich: Hat-trick ya Gnabry n’ibitego bibiri bya Lewandowski bihaye amanota atatu ikipe ya Bayern Munich