in

Inzozi z’umutoza wa Rayon Sports ni ukwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup 2023-2024

Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Tunisia, Yamen Zelfani yavuze ko inzozi ze muri iyi kipe ari ukuba yakwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup.

Ni mu gihe hasigaye iminota 90 ngo Rayon Sports imenye niba igomba kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyangwa se izasezererwa na Al Hilal Benghazi.

Ni nyuma y’uko umukino ubanza waraye wakiriwe na Al Hilal kuri Kigali Pele Stadium amakipe yombi yanganyije 1-1.

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko baremye amahirwe menshi ndetse aba yanavuyemo ibitego ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda ari n’aho ahera avuga ko yifitiye icyizere cyo kuzasezerera iyi kipe akagera mu matsinda.

Zelfani Yamen yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko ikintu cya mbere we atekereza ari ukwandika amateka mu mikino Nyafurika aho yumva n’igikombe yacyegukana.

Ati “Ndi habo ku bw’igikombe cya CAF Confederation Cup, kubera iki ntakwegukana iki gikombe? Izo ni inzozi zanjye, ndabizi abafana bakunda ikipe yabo kandi bakunda n’igihugu nkoreramo buri munsi kugira ngo ndebe ko nabageza mu matsinda.”

Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium aho isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nibwo butunzi bwe! Ariel Wayz yavuze igice cye cy’ibanga ku mubiri we akunda cyane kurusha ibindi gusa abantu baje gusanga barigeze kucyibonaho rimwe

“Ndamusengera” Shaddy Boo yavuze umunyarwenya akunda anafatira umwanya wo kumusengera – VIDEWO