in

Intandaro yo kubona Rayon sports ibura igikombe na kimwe .

Ikipe ya Rayon sports n’imwe mu makipe hano mu Rwanda akomeye kandi yubashywe anatinyitse kubera ibintu byinshi bitandukanye birimo n’umurindi w’abafana bayo ndetse n’uburyo ijya kw’isoko igura abakinnyi n’abatoza bakomeye.

 

muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Rayon sports yagiye kw’isoko igura abakinnyi nk’ibisanzwe bamwe barayihira abandi biranga biza kurangira banatandukana kubera kutabona umusaruro bari babitezeho.

 

Ikipe ya Rayon sports yari ifite abakinnyi 3 bari bafite uruhare runini mu mitsindire y’ikipe aribo Musa Esenu, Luvumbu Nzinga ndetse n’uwitwa Ojera Joachim, aba bakinnyi bari mu bayifashije kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse na Super cup batsinze mukeba wabo APR FC.

 

Ibura ry’aba bakinnyi muri Rayon Sports wongeyeho n’uwari kapiteni w’iyi kipe ya Rwatubyaye Abdully byahise biteza icyuho kigaragara muri iyi kipe kuko nko kuruhande rw’ubwugarizi ikipe yahise ihura n’ikibazo gikomeye cyane .

 

ariko iyo urebye ibi byose usanga harimo uburangare bw’abayobora ikipe no kutihangana kuko hari ibyemezo bagiye bafata bisankaho bitaboneye.

 

 

Bimwe mu byemezo ubuyobozi bwa Rayon sports bwafashe byayigizeho ingaruka mbi ni nko kwirukana umutoza wayo wari wayifashije gutsinda APR FC ku mukino wa Super cup Yamen Zelfani uyu mutoza yari amaze gukina Imikino 4 afite amanota 6 nta mukino n’umwe yari yaratsinzwe gusa hiyongereyeho nuko yari yarasezerewe muri CAF Confederation Cup isezerewe na Al-Hilal Benghazi mu Ijonjora rya Kabiri rya Kabiri.

 

Ikipe ya Rayon sports ahandi hantu tutakirengagiza ni abakinnyi yagiye igura. Cyera ikipe ya Rayon Sports yaguraga umukinnyi mwiza wigaragaje muri Shampiyona mu makipe atandukanye yewe rimwe na rimwe ikanagerageza muri mucyeba wayo APR FC gusa ubu abakinnyi benshi yazanaga abayoroheye abandi isanga badashoboye irabasezerera.

Musa Esenu utaragiriwe icyizere ngo yongererwe amasezerano
Hertier Nzinga Luvumbu nawe wagiye umwaka w’imikino utarangiye
Joachim Ojera wari wagunzwe n’abafana miliyoni 25 nawe wagiye umwaka w’imikino utarangiye
Rwatubyaye Abdul wasezeye Rayon sports werekeje muri FC Shkupi
Umutoza Yamen Zelfani wirukanwe na Rayon sports

Ikindi kibazo cyagonze Rayon sports n’iguhindura abakinnyi hafi yabose mu gihe umwaka w’imikino warutangiye, gusa icyi ni ikita rusange ku makipe yo mu Rwanda kuko ahindura abakinnyi byibuze 90%.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo yafashwe ari kwiba k’urusengero amaze gukuraho amadirishya n’urugi

RIP: Umu Diaspora utuye mu Bwongereza yishe umugore we