in

RIP: Umu Diaspora utuye mu Bwongereza yishe umugore we

Amakuru y’akababaro yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko umudamu witwa Taiwo ukomoka muri Nigeria yishwe n’umugabo we babanaga mu Bwongereza.

Uyu mugabo witwa Olubunmi Abodunde yari amaze imyaka 2 aba mu gihugu cy’Ubwongereza, nyuma aza guhamagara umugore we ngo babane.

Gusa amakuru avuga ko ubwo bari bakiri muri Nigeria uyu mugabo yakundaga gukubita no gutoteza umugore we amuziza ko amuca inyuma. No mu bwongereza byaje gukomeza gutyo.

Umugore ubwo yari ageze mu bwongereza yakunze kugirana amakimbirane n’umugabo we bapfa gukoresha amafaranga nabi, ndetse bapfa ko umugore amuca inyuma.

Nyuma umugabo yaje gukubita umugore amusatura umunwa, icyo gihe police yaje muri urwo rugo umugore ahatwa ibibazo, abazwa uko byagenze, gusa umugore ahisha ukuri avuga ko ari agisida yagize.

Bucyeye nibwo umugabo yamenye ko umugore we yongeye kumuca inyuma, bararwana bigera aho umugabo amukubita sket mu mutwe ahita apfa.

Inzego z’umutekano mu Bwongereza zatangaje ko zataye muri yombi uyu mugabo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intandaro yo kubona Rayon sports ibura igikombe na kimwe .

Umutoza wa AS Kigali WFC yafatiwe ibihano nyuma yo gukubita urushyi uwa Rayon Sports WFC