in

Inshuti ya hafi y’umuryango wa Lionel Messi yo muri Argentine yemeje ko Messi azasubira muri FC Barcelone 2023

Lionel Messi ashobora gutungura benshi agasubira muri FC Barcelone umwaka utaha mu kwezi kwa 7.

Nkuko tubikesha umunyamakuru w’umunya Argentine Véronica Brunati usanzwe uzwiho kuba inshuti ya hafi y’umuryango wa Lionel Messi, yamaze gutangaza ko Messi yamaze gufata umwanzuro wo gusubira i Barcelone.

Messi avuga ko Kuri Ubu icyo ashyize imbere ari ukwitwara neza muri Paris Saint-germain ndetse no kuzitwara neza mu gikombe k’isi. Naho ibirebana nahazaza he avugako bizaza nyuma y’igikombe k’isi.

Messi ari gukina umwaka we wa kabiri muri PSG, aho kugeza ubu ari kwitwara neza bitandukanye n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Umutoza Xavi wa Barcelone abajijwe kuri Messi yanze kugira icyo abivugaho gusa atangazako bakunda Messi kandi bagomba kumureka akaryoherwa n’ibihe byiza arimo muri PSG.

Messi azasoza amasezerano ye na PSG umwaka utaha mu kwezi kwa 7,2023. Aho azaba yemerewe kwerekeza mu ikipe ashaka.

Messi yakiniye FC Barcelone imyaka 17 atwara ibikombe bitandukanye arikumwe nayo harimo na ballon d’or 7.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Mu muhanda rwagati barwanye inkundura bapfa kumwima inzira rubura gica

Rwatubyaye Abdul ayoboye abakinnyi b’abanyarwanda bakina mu Rwanda mu gufata agatubutse