in

Inkuru itari nziza ku mukinnyi Bizimana Djihad.

Bizimana Djihad ,umukinnyi wo Hagati w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ntabwo akitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi nyuma yo gusangwamo COVID-19.

Bizimana Djihad ari mu bakinnyi 36 bahamagawe n’Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amakuru aremeza ko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.

Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k’iminsi iri hagati y’icumi na 15 kugira ngo abanze akire.

Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n’uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugore wakubise umugabo nk’ukubita uruhinja dore ibimubayeho.

Gahunda yuko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubira ku mashuri yabo