in

Inkuru itari nziza ku bakunzi ba instagram.

Urubuga rwa Instagram rurashinjwa kugira uruhare mu gutuma abana b’abangavu bitakariza icyizere no kumva biyanze ,kuko rugira uruhare mu gukwirakwiza amafoto agaragaza imiterere yabo.

Umuvugizi w’urubuga rwa Instagram Karina Newton ntiyemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya The Wall Street Journal aho ubu bushakashatsi bwavugaga ko uru rubuga rwa instagram rworeka imbaga y’urubyiruko ndetse ingaruka nyinshi zikaba ku rubyiruko rw’abakobwa.

Newton yakomeje avuga ati’’ ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku mibereho myiza y’abantu, bwerekanye ko bose zibageraho mu buryo bungana’’.

’’Ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho ni uburyo abantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga n’imitekerereze yabo igihe bazikoresha’’.

Yakomeje avuga ati ’’Umwe mu rubyiruko ashobora kwishimira kuvugana n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga, umunsi ukurikiyeho abo yavuganye nabo akaba ari bo bamutera ibibazo’’.

Inyandiko yo mu kinyamakuru cya The Wall Street Journal ikomeza ivuga ko urubuga rwa Instagram rwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rubarirwa muri miliyoni hirya no hino ku isi rwanga imiterere y’imibiri yabo nyuma yo kubona urundi rubyiruko ruteye neza kuri uru rubuga.

’’Ibibazo nko kumva wiyanze bibaho mu buzima busanzwe ku isi, rero no ku mbuga nkoranyambaga bigomba kubaho’’ amagambo yavuzwe na Newton.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bukomeza bwerekana ko umubare mwinshi w’urubyiruko utunga agatoki urubuga rwa instagram ko arirwo nyirabayazana wo gutuma urubyiruko rwinshi rugira ibibazo byo kwiheba n’agahinda gakabije (depression).

Benshi bumva bihebye bakumva banze n’imiterere y’imibiri yabo iyo bigereranyije n’abandi babona ku rubuga rwa instagram bateye neza. abandi bakumva banze amasura n’uburanga bwabo iyo barebye abandi basore n’inkumi bafite amafoto meza y’uburanga n’ubwiza buhebuje baba kuri uru rubuga.

Umuvugizi w’urubuga rwa Instagram akomeza avuga ko uru rubuga rwagiye ruhura n’ibibazo by’abantu benshi aho bamwe bumva biyanze, bakibabaza kugirango base nk’abandi babona kuri uru rubuga kuburyo bamwe bibaviramo no kwiyahura abandi bakagira ibibazo by’imirire mibi kubera bigana indyo babona abandi barya kuri uru rubuga.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo yavuze ko uru rubuga rwa Instagram rugiye gushyiraho gahunda yo guhitamo amafoto n’amashusho asubiza intege mu bantu akanabahumuriza kurusha kwerekana amashusho n’amafoto y’imiterere y’abantu.

Urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyiraho gahunda ya mudasobwa (software/application) yihariye izajya ikoreshwa n’abana bafite imyaka 13 no hasi yayo, iyi ngingo ntiyishimiwe n’urugaga rw’abanyamategeko bavugira abana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Anne Kansiime aratunguranye cyane.

Ibizakwereka umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana.