in

Ibizakwereka umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana.

Urukundo ruraryoha ,gusa hari igihe kigera bikagaragara ko abakundana bamaze guharaukwana ,mbese bagatangira kugenda bahindura imigenzereze imwe n’imwe.

Muri iyi nkuru ,tugiye kurebera hamwe ibintu byakubwira umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana.

1.Mugira ugutuza kudakenewe iyo muri kumwe

Muba mukeneye kuganira kuri byinshi, ariko iyo muri kumwe hari ubwo mwese musanga mwacecetse bikabije. Arabibona ariko ntihagire icyo abivugaho. Umubaza ibintu by’ingenzi akakwirengagiza.

2.Igihe mumarana wakibarira ku ntoki

Ibi ntabwo biba ari bibi iteka, by’umwihariko nk’iyo umwe muri mwe ahugijwe n’akazi, n’umuryango se cyangwa n’ibindi bibazo. Niba ahugijwe n’ibi bintu uzabimenya kandi ubyubahe, ariko niba ubona nta mwanya aguha uzabimenya. Aha ushobora no kuzitanga bigapfa ubusa. Uzahite wibaza niba hari icyo wakora cyangwa niba urarekera iyo.

3. Ntabwo akigushimisha nka mbere

Ujya muri Salon, bagakora ku musatsi wawe, bakakwitaho ugasa neza cyane, ariko ugategereza ko avuga ko usa neza ugaheba. Nta n’ubwo aguha umwanya wo kureba uko wambaye neza. Ukora iyo bwabaga ariko ugasanga amaso ye ari kureba hirya.

4.Muheruka gusohokana umwaka washize

Bwa nyuma aherutse kukujyana ahantu gutembera no kuganira, ni mu mwaka washize, cyangwa ni cyera hari gushira amezi menshi. Akunda kuguha impamvu, za urabona akazi, urabona, nta mwanya ,…..

5.Ntabwo agikunda ko muryama nka mbere

Niba ntacyo udakora nka mbere, wowe ukaba utarigeze uhinduka, ukaba ubona atakibikeneye, ahari wabikoze mu gihe kitari icya nyacyo none yarabirambiwe nta n’aho muragera. Nta byishimo akikubonamo kubera wenda yahuye n’ukurusha ubwiza bwo mu gitanda.

6.Yarekeye aho kukwandikira kandi ntakikuvugisha kuri telefoni nka mbere

Ubusanzwe, abahungu barangwa no kwohereza ubutumwa bugufi kubo bakunda. Uyu musore we rero ikizakwereka ko atakikwiyumvamo, ni uko n’iyo muvuganye kuri telefoni, amera nk’uwo mutaziranye, ukumva ntakwitayeho, ni nawe umutaho umwanya kandi nawe urabizi. Umusore ukunda umukobwa bakundana, akora iyo bwabaga akamenya neza ko ameze neza.

Aramusaza akamenya neza niba ameze neza, akamuhamagara cyangwa akamwandikira cyane, akamwereka ko arimo kumutekereza. Niba ibi yarabihagaritse rero, rekera aho kwibaza byinshi. Ibintu ntabwo bimeze neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza ku bakunzi ba instagram.

Ibyo Riderman yatangaje ku bana be b’impanga.