in

Inkura ya mbere ku isi yari ishaje yapfuye.

Ku wa kabiri Elisa Livia umuvugizi w’iki ikigo cya Pennachioni of the Parco Natura Viva kiri mu majyaruguru y’Ubutaliyani yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafarasa (AFP) ko inkura ya mbere kw’isi yari ikuze yitabye Imana ifite imyaka 54.

Yagize ati “Toby yikubise hasi mu nzira isubira mu icumbi ryayo ninjoro gusa nyuma y’isaha n’igice ubwo abashinzwe kuyikurirana bya buri munsi basanze umutima wayo wahagaze.”

Elisa Livia yakomeje avuga ko umurambo wa Toby utazashyingurwa nkuko bisanzwe ahubwo bazayitera Imiti ituma uruhu rutangirika maze ijyanwe mu nzu ndangamurage y’ubumenyi i Trento ahashyizwe Intare yera yabaga muri iyo parike ya Pennachioni of the Parco Natura Viva nayo yitabye Imana mu myaka itanu ishize.

Ubusanzwe Inkura z’umweru zishobora kuramba kugeza kugeza ku myaka 40 iyo ziri ahantu zifungiranye mu gihe zimara imyaka 30 ziri ku gasozi impamvu izo ku gasozi zimara imyaka mike ni uko ziba zigaramiwe naba rushimushi bazica bashaka ihembe ryazo bivugwa y’uko rihenda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mubyeyi wagiye guhagarika ubukwe padiri agahisha abageni ,dore uko byagenze nyuma.

Amagambo aryoshye wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yabwiwe.