in

Inkuba yongeye kwica undi muryango

Umugabo w’imyaka 35 witwa Ambrose Kanunu n’abana be 2 babahungu , Justus Asiimwe w’imyaka 7 na Arnold Habomugisha w’imyaka 5 bishwe n’inkuba ku cyumweru hagana saa cyenda z’amanywa ,mu ntara ya  Rubanda ,mu cyaro cya Rwamuyora ,giherereye Nyarurambi parish Muko Sub County mu Burengerazuba bw’Igihugu cya Uganda.

Ikinyamakuru Monitor dukesha iy’inkuru kivuga ko uyu muryango wapfiriye mu rugo rwabo ubwo imvura yarimo iragwa ,bakaza gukubitwa n’inkuba mu gihe umugore wa nyakwigendera Allen Uwimana  w’imyaka 32 we  ngo yari mu gikoni atetse ibyo kurya bya n’ijoro akabasha kurokoka atyo.

Ni mu gihe ku munsi w’ejo hashize nabwo mu gihugu cya Kenya abasore 2 bakinaga umupira w’amaguru bishwe n’inkuba abandi 2 bagakomereka .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Danny nanone yasomye Linda yatumye abantu bavuga n’akarimurori

Amafoto; uko Kiyovu Sports yarogesheje Etencelle amagi avanze n’umunyu