in

“Inkoko iri iwabo ishonda umukara” Haruna Niyonzima Kapiteni wa AS Kigali yagaragaje ubwoba bukomeye cyane mbere y’umukino

Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali Haruna Niyonzima mbere y’umukino iyi kipe irakina, yatangaje amagambo akomeye benshi bavugako yagaragaje ubwoba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mukinnyi yatangaje ko bakaniye cyane uyu mukino kandi ko iyi kipe batayifashe nk’ikipe yoroshye kuko inkoko iri iwabo ishonda umukara.

Yagize Ati ” Abanyarwanda barabivuze ko inkoko iri iwabo ishonda umukara, gusa uyu mukino twawufashe nk’umukimo ukomeye cyane ari nayo mpamvu twaje kare kugirango tuyitegure neza, kandi mwabonye ko iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye.”

Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko bafashwe neza muri Djibouti bivuze ko ari ikimenyetso cyo gutsinda.

AS Kigali irakina umukino wayo wa mbere uyu munsi n’ikipe yitwa ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti kuri Sitade ya El Hadj Hassan Gouled Aptidon Stadium Uber ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba za hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibizakubwira ko ukwiye gutandukana n’umukunzi wawe

Uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda 2022 (Amafoto)