in

Ingorofani yahindutse indege: Kuva mu bwubatsi ukigarurira imitima ya benshi b’igitsina gore (Menya byinshi ku muhanzi Afrique)

Ushobora kuba ujya uririmba indirimbo igezweho yitwa ‘Agatunda’ ariko utazi nyirayo kuko imaze kumenyekana cyane kurusha Afrique wayiririmbye, aho ari indirimbo iri gucurangwa ahantu henshi muri iyi minsi ndetse abasaga ibihumbi 350 bakaba bamaze kuyireba kuri YouTube.

Iyo uganira na Afrique, akubwira ko ari indirimbo yahimbiye muri studio ndetse kuyikora ntibitware igihe kinini kuko yayanditse agahita ahuza amagambo yayo n’injyana ubundi igahita ikorwa.

Ati “Agatunda nayanditse ndi muri studio. Byanjemo nyine kubera beat, nagiye nyandika gake gake ndi muri studio birangira ivuyemo indirimbo. Ijambo agatunda ni Njuga umenyerewe muri filime warizanye kubera uko yumvaga indirimbo imeze.”

Afrique ni umusore w’imyaka 20, amazina ye ni Kayigire Josue, akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na bagenzi bacu ,uyu musore yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu bihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 mu 2020.

Ati “Natangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2020 mu bihe bya COVID-19. Natangiye umuziki kuko nibwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ntangira kugenda nkora indirimbo abantu bazumva bakambwira ko mfite impano nintacika intege bizagera aho bigakunda.”

Uyu musore wize ubwubatsi, avuga ko umuziki n’ubwubatsi nta hantu bihuriye, ariko agashimangira ko amashuri yize yamufunguye mu mutwe kandi ibi bikaba ari ingenzi mu rugendo rw’umuziki.

Ati “Ubwubatsi n’umuziki ntaho bihuriye ariko kuba byonyine narize biramfasha mu muziki wanjye.”

Afrique yatubwiye ko mu gihe amaze akora umuziki, amaze kubona ko hari byinshi ashoboye ku buryo yihaye intego yo kongera imbaraga, akazaba amaze kubaka izina muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Mu myaka itanu ndashaka kuba ndi ku rwego nk’urwo Diamond Pltanumz ariho muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yayo. Nifuza ko abantu batandukanye muri Afurika bazaba bafite indirimbo zanjye bazumva.”

Uyu muhanzi yavuze ko isoko ry’umuziki w’u Rwanda ryagutse cyane mu myaka ishize, aho harimo abahanzi benshi kandi bafite impano, bakanongera udushya mu byo bakora, ku buryo kubaka izina bisaba gukora cyane.

Yavuze ko abahanzi akunda barimo Meddy, Bruce Melodie na Kenny Sol.

Afrique afite izindi ndirimbo zirimo ‘Spy’, ‘Don’t’ na ‘Robine’, akavuga ko afite intego yo gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi muri uyu mwaka.

src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwagonze ya camera yo mu muhanda ni Papa wa Ezee wagiye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza| Amagambo Ezee yavuze akimenya ko Papa we yakoze impanuka

Yolo The Queen yahishuriye abafana be umugabo umwe rukumbi afite