in

Ingeso mbi z’abasore abakobwa bibeshya ko bashobora guhindura .

Shot of a couple having a disagreement at home

Abakobwa benshi iyo bari mu rukundo ndetse bitegura kubana n’abakunzi babo bafite zimwe muri izi ngeso cyangwa imyitwarire imeze nk’iyi tugiye kuvuga, usanga bibwira ko bashobora guhindura abakunzi babo mu gihe bazaba barabanye ariko akenshi baba bibeshya kuko biragoye kuko umusore witwara atyo ko yahinduka.

Dore zimwe mu ngeso umusore atapfa kureka ngo nuko yabaye umugabo;

1.Ubusambanyi

Burya nanone umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama,biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo,ahubwo nubundi usanga akomeza kubujyamo,wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana,ariko iyo ngeso yo ntbwo apfa kuyicikaho.

2.Ubusinzi

Biragoye ko umusore w’umusinzi kabuhariwe ashobora kubivamo burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo nuko agiye kuba umugabo,ahubwo usanga iyo byamubase,akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by’abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.

Ubusinzi rero umugabo ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

3.Ubwiyemezi bukabije

Umusore wiyemera cyane mu busore bwe,ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi,n’iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere kuburyo atapfa kubireka,kabone n’ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

4.Amahane

Wa musore uzasanga agira amahane,akunda kuvuga nabi no kurwana kuburyo akubita n’umukunzi we,ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso kuburyo ari kamere ye, utapfa kubikuramo nkuko abakobwa bamwe usanga babyibwira,yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y’ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka, ariko akenshi ntabwo bishoboka,ahubwo nibwo noneho agukubita nk’umwana yabyaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Vestine na Dorcas bishimiye kwiyunga na Mama wabo no gusubirana na M.Irene nyuma y’ibyabaye byose

Urutonde rw’ibiremwa birambye cyane ku isi kurusha ibindi(igice cya kabiri)