in

Urutonde rw’ibiremwa birambye cyane ku isi kurusha ibindi(igice cya kabiri)

Mu nkuru yacu yatambutse twabagejejeho igice cya mbere kigizwe n’ibiremwa bitanu https://yegob.rw/ibi-nibyo-biremwa-birambye-cyane-ku-isi-kurusha-ibindi-igice-cya-mbere/ bimaze imyaka myinshi ku Isi kurusha ibindi.Kuri iyi nshuro tugiye gukomeza urutonde rwacu duhereye ku mwanya wa gatandatu w’urutonde rwacu….

6.Koi Fish, imyaka 226.

Ubusanzwe izi zitwa koi fish nazo n’ubwoko bw’amafi, bivugwa ko ziramba byibuze imyaka 50 kuzamura ariko iyitwa Hanako yapimwe basanze ifite imyaka 226 ndetse iza no gupfa. Abantu benshi bavuga ko imwe mu mpamvu ibinyabuzima byo mu mazi aribyo biramba kurusha ibiba ku butaka cyangwa mu kirere n’ukubera ko izi zigira umwanya uhagije wo kwitabwaho na za nyina ndetse zikaba zibona ahantu heza ho kuba kandi mu mazi meza nko mu Nyanja nini cyane. Ikindi nuko ifi ziri muri bimwe mu binyabuzima biryoherwa n’ubuzima cyane kandi n’impanuka zo mumazi zikaba ari nkeya ugereranyije n’iziba ziri ku butaka cyangwa se mu kirere.

7.Lamellibrachia tube worms, imyaka 250

Ibi ni ibiremwa bimeze nk’iminyorogoto ariko minini cyane, ibi biboneka mu kigobe cya mexique ndetse ibi bikaba bishobora kubaho imyaka irenga 250. Ibi nubwo bikura byirondereza ariko kimwe gishobora gukura hagati ya metero 4 na 5. Bimwe mu bituma bibaho ku bwinshi nuko bigenda bigakora igikudi kinini cyane biba hamwe ku buryo ntakindi kintu gishobora kubimeneramo.

8.Aldabra giant tortoise, imyaka 255.

Iki ni kimwe mu biremwa biramba cyane, utunyamasyo ku isi hose n’ubusanzwe dukunda kuramba igihe kinini cyane kuburyo benshi batabyumva. Aldabra giant tortoise yo rero, ni akanyamasyo kanini cyane kabashije gupimwa bivugwa ko kapfuye gafite imyaka 255. Abashakashatsi bavuga ko kugeza ubu aricyo kinyabuzima kiba ku butaka cyarambye kurusha ibindi dore ko ibindi twabonye byibera mumazi.

9.Greenland shark, imyaka 400

Uretse kuba ikunda gutera ubwoba izindi nyamaswa ziba mumazi sicyo cyonyine cy’umwihariko Greenland shark ahubwo izwiho ko arinacyo kinyabuzima gifite amagufwa gishobora kuramba imyaka myinshi kurusha ibindi. Greenland shark ikora imibonano mpuzabitsina bwa mbere igize imyaka 150 bikaba byaremejwe ko iramutse idahuye n’impanuka cyangwa indwara y’icyorezo ubundi ishobora kubaho byibuze imyaka 400.

10.Ocean quahog, imyaka 507

Iki ni ikiremwa kidasanzwe na gato nacyo kiba mumazi ariko igitangaje cya mbere kurizo nuko ari ikiremwa kigenda cyitwikira ikindi gice gishya cy’umubiri buri mwaka kuburyo kimera nk’ikivutse bundi bushya. Kimwe cyapimwe cyitwa ming cyari gifite imyaka 507.

11.Antarctic sponge, imyaka 1550.

Iki cyo ni ikiremwa kimeze nk’ibimera kiba mumazi ahantu hakonja cyane mu Nyanja. Icyabashije gupimwa basanze gifite imyaka 1550 yose.
Akandi twakwita nk’inyongezo ni ubwoko bw’ifi yitwa “Jellyfish” iyi yo ishobora kubaho igihe cyose. Ntijya ipfa kereka iyo izindi nyamaswa zo mumazi ziyishe ariko nabwo kwicwa si ikintu cyoroshye kuko iyi Jellyfish igira umuriro w’amashanyarazi mu mubiri wayo kuburyo ikiremwa kiyihiga iyo atari ikintu gifite imbaraga nticyayishobora cyangwa hakaduka indwara idasanzwe mu mazi.

Imwe mu mpamvu izi ziticwa no gusaza ni ukubera ko iyo imaze kumera nk’ishaje umubiri wazo urongera ukarema utunyangingo dushya nkuko umuntu w’umusaza yakongera agahinduka umwana muto cyane bityo ubuzima bugakomeza. Izi zo zikora icyo twakwita nko kwiyuburura kandi bikaba igihe cyose ntibijya birangira no mu mubiri imbere nuko biba bimeze kuko nta gice cyayo na kimwe gisaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ingeso mbi z’abasore abakobwa bibeshya ko bashobora guhindura .

Waruziko umuceri ufite ubushobozi bwo kurinda indwara zikomeye nka kanseri ndetse no gutuma ugira uruhu rwiza?