in

Ingaruka zikomeye zigutegereje wowe mukobwa ubana n’umusore mutarakora ubukwe.

Ingaruka ku mukobwa ubana n’umusore batararushinga nkuko byagaragajwe n’urubuga Life Hack:

1.Kubengwa

Ibi byose biterwa bivamo kubengwa kuko hari ubwo abana n’umusore maze ntibumvikane ku bintu bimwe na bimwe cyangwa imico y’umukoba ntinyure umusore maze bikavamo kumubenga.

2.Kwihutisha ubukwe

Kubana kandi bishobora gutuma abakundana bahubuka mu gufata icyemezo cyo gukora ubukwe byihuse,kandi ubundi ubukwe ni ikintu cyo kubanza gufatira umwanya wo kugitekerezaho kugira ngo buzagende neza.Bityo rero mushobora kugira ubukwe budashamaje kuko mutabashije kubwitegura neza.

3.Guhararukwana vuba

Kujya kubana n’umusore mukundana bituma urukundo rugabanuka kuko muba mwaramenyeranye ndetse buri umwe atangiye kubonaho undi amakosa cyangwa ububi bwe tari asanzwe amuziho,ibi rero bikavamo guhagana.

4.Kwitesha agaciro

Umukobwa ufata icyemezo cyo kujya kubana n’umusore bakundana aba yitesheje agaciro kuko burya iyo agize ibyago bagashwana, kugira ngo azongere kubona undi bakundana uzi ayo mateka ntibimworohera kuko aba yarubatse amateka mabi, yarasize umugani ahantu hose,akenshi n’abandi basore ntibashobora kumutereta cyeretse agiye aho batamuzi.

5.Gutandukana nabi

Iyo umusore n’umuhungu bakundana bakabana mu nzu imwe batarabana,akenshi usanga baharurukana bagashwana ndetse bikabaviramo no gutandukana mu buryo bubi,dore ko nta n’isezerano baba bafite ryo kubana,maze ugasanga barasebanya kuko baba baziranye kuri buri kimwe.

6.Guterwa inda

Kujya kubana n’umusore kandi niho hava guterana inda zitateguwe,maze mwaba mudafite ubushobozi bwo guhita mukora ubukwe mukishyingira cyangwa umusore akihinduka umukobwa rimwe na rimwe ibyabo bigahagararira aho mukaba muratandukanye umukobwa akajya kubyarira iwabo akaba arasebye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana bifurije Tiwa Savage gupfa.

Umusore muto wibye igitoki n’imyumbati yahanishijwe igihano kidasanzwe.