in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umusore muto wibye igitoki n’imyumbati yahanishijwe igihano kidasanzwe.

Urukiko rw’akarere ka Tepa rwakatiye umusore w’imyaka 24 igifungo cy’imyaka 14 azira kwiba igitoki n’imyumbati.

Ezekiyeli, yemeye icyaha cyo kwiba ibiribwa mu murima wa Akwasiase, hafi ya Tepa mu karere ka Ahafo Ano y’Amajyaruguru maze ahamwa n’icyaha cye ku rukiko ruyobowe na Gwendolyn Millicent Owusu.

Umugenzuzi mukuru wa Polisi, Jonas Newlove Agyei yabwiye urukiko ko ku ya 5 Nzeri 2021, uwahamwe n’icyaha yari yagiye kwiba ibihingwa birimo imyumbati n’igitoki akabipakira mu mufuka, yatawe muri yombi na nyir’umurima.

Ezekiyeli yoherejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Tepa hamwe n’ibiribwa yibye.

Yiyemereye icyo cyaha mu magambo ye maze ahita kandi ashyikirizwa urukiko nyuma y’iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ingaruka zikomeye zigutegereje wowe mukobwa ubana n’umusore mutarakora ubukwe.

Mc Tino ari mu byishimo byinshi.