in

Indirimbo ya Shakira acyurira uwahoze ari umugabo we yaciye agahigo ku isi yose

Videwo y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo.

 

Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana. Aba bombi bafitanye abana babiri.

 

Muri iyi ndirimbo nshya, Shakira aririmba iby’uko Piqué ubu ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 23, ndetse akagereranya uko gukundana kwabo nko guhindura imodoka ya “Ferrari ugafata  Twingo” cyangwa isaha ya “Rolex ugafata iya Casio”.

 

Muri iyi ndirimbo kandi avugamo Ibya karengane yagiriye muri Espagne bamushinja ko yanyereje agera kuri miliyoni 14€ y’imisoro, ndetse ko Piqué yamutereranye. 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport y’abagore yabonye ikipe iyishobora 

Ifoto ya Reagan ari hagati ya Apostle Gitwaza n’umufasha we yanyuze benshi, ndetse ayiherekeresha amagambo meza