in ,

Imyaka 10 atahakandagira,Nyuma yo gushyingirwa Miss Bahati Grace ageze mu Rwanda

Miss Bahati Grace yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yari ishize atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byamenyekanye bwa mbere ubwo ifoto ye yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaye ari kumwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Ntabwo haramenyekana icyazanye Miss Bahati Grace mu Rwanda niba usibye gusura umuryango, inshuti n’abavandimwe azanagira wenda imishinga runaka ahakorera.

Ntiharanamenyekana niba yaje wenyine cyangwa se yaje ari kumwe n’umugabo we ndetse n’umuhungu we.

Miss Bahati Grace Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009

Hari hashize amezi make Miss Bahati Grace arushinze na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, akanakinira Rayon Sports.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo abafana ba Ndimbati bamubwiye ubwo yari abasabye ko bamuha Noheli birasekeje (Amafoto)

Umusore n’umukobwa b’imyaka 15 batwitse imbuga za interneti nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza (AMAFOTO)