in

Imvubu yatumye abantu 20 baburirwa irengero nyuma y’ibyababayeho ubwo bari mu mazi rwa gati

Imvubu yatumye abantu 20 baburirwa irengero nyuma y’ibyababayeho ubwo bari mu mazi rwa gati

Abantu 20 baburiwe irengero, nyuma yuko ubwato barimo bukubiswe n’imvubu bukagwa mu mazi y’umugezi wa Shire mu Karere ka Nsanje ko mu majyepfo y’Igihugu cya Malawi.

Ubu bwato bwari butwaye abantu babarirwa muri 37 barimo bajya mu mirima yabo, hafi n’umupaka wa Mozambique.

Umubare w’abaguye muri iyi mpanuka nturamenyekana, icyakora mu barohowe bashizemo umwuka harimo n’umurambo w’uruhinja.

Iyi mpanuka y’ubwato, ibaye iya gatatu ipfiriyemo abantu muri uyu mugezi, mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byasabye ko bayimutwaza: Farida Kajara yaserukanye ikanzu imubuza gutambuka – IFOTO

“Namaze ubuzima n’ubwange kandi nta nda waba waranteye” umukinnyi wa filime Mama Eddy yabwije ukuri abantu bazana umunwa k’ubandi