in

Imurikabugeni MURUBUTO rishya muri kigali, aho ubuzima n’inganzo bihura n’ibyiyumviro by’umuhanzi.(Amafoto)

MURUBUTO ni imurikabihangano by’ubugeni ryateguwe n’umunyabugeni w’umunyarwanda NSABIREMICYIZA Felix, MURUBUTO bisobanuye “imbere m’urubuto (seed)” byerekana urugendo rw’impinduka kuva imbuto iterwa kugeza itanze izindi mbuto (fruits). Ibi akaba ari byo yahuje nubuzima nk’uko urubuto ruzima rugira ibyo rusaba mu mikurire yarwo kugira ngo ruzavemo izindi imbuto nziza, Ugenekereje, izina ryiri murikabihangano MURUBUTO ribumbatiye ibyiyumviro n’inganzo umuhanzi akura mubuzima bwarimunsi Ndetse na kamere (nature), rikanerekana kandi umurimo nk’umurage umuntu ahabwa binyuze mu bisekuru bitandukanye.

 

Muburyo biremwemo, Ibihangano 13 byakozwe na Nsabiremicyiza byerekana uruhererekane rw’uko we nk’umuhanzi abona isi mu mboni ze. Buri gihangano gifite ibisobanuro byihariye kuko kiba gufite inganzo yihariye n’intego yo kugaragaza amarangamutima atandukanye mu gihe umuntu ubireba ashobora kubisangamo ibisobanuro by’ubuzima busanzwe.

 

Nkuko byose biva munganzo yihariye y’umunyabugeni ,Felix yahanze ibi bihangano aniyemeza gutumira abantu ngo bavumbure ibitekerezo n’inzozi zabo.

Agira ati “Nk’uko ubusanzwe umuntu ari mu bigize kamere (nature),hamwe n’ibyiyumviro byanjye,ubugeni ni umwanya cg ikadere (frame) ndeberamo, nkanagaragarizamo Isi, nshushanya ibyo mbona mu buzima bwa buri munsi, arinaho inganzo yanjye yibanda, mu muco ndetse na kamere ubwayo”

Imurikabihangano riri kubera kuri Gallerie Envision ,ryatangiye ku wa 3 Gicurasi rizarangira ku wa 18 Gicurasi 2024. Ikindi kandi ,rizagumaho kugeza mu kindi cyumweru tariki 25 Gicurasi, kugira buri muntu agire amahirwe yo kuhagera.

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mikino inogeye ijisho APR WVC na Police WVC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka.

APR VC ikatishije itike yo gunina umukino wa nyuma