in

Sekamana Maxime yakorewe ibirori bimeze nk’ubukwe ku munsi w’amavuko we! umugore we amwibutsa urwo amukunda

Umufasha wa Sekamana Maxime Umutesi Odette ukoresha amazina ya Tessy Odette ku rubuga rwa instagram  yashyize hanze ,amafoto yaranze ibirori by’isabukuru y’umugabo we ,uherutse kuyizihiza mu minsi yashize.

Kuwa gatantu tariki 23 Ugushyingo 2022 ,nibwo Sekamana Maxime wanyuze mu makipe atandukanye yagize isabukuru y’amavuko ,,icyo gihe umufasha we baherutse gusezerana yamwifurije isabukuru y’amavuko yifashishije urubuga rwa instagram .

Aho yagize ati:“ndakwifuriza isabukuru nziza , ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’itsinzi imbere yawe ,ndagukunda mugabo wanjye” ,icyo gihe Maxime anyuze ahatangirwa ibitekerezo yasubije umugore we agira ati:“urakoze cyane mugore wanjye  ndagukunda cyane”

Odette uherutse gusezerana na Maxime Sekamana yamwibukije urwo amukunda
Odette uherutse gusezerana na Maxime Sekamana yamwibukije urwo amukunda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Odette yasangije abantu bagera ku bihumbi 5000 bamukurikira kuri instagram , amafoto yaranze isabukuru y’umugabo we ,aho hari aho agaragaza aho byari byateguriwe hateguye neza , umugati munini wari ufite hejuru urukweto rukinishwa umupira w’amaguru .

Nyuma yo gushyira hanze ayo mafoto akaba yahise ayaherekeresha ifoto ya Maxime Sekamana yicaye areba muri telefone,hejuru ye ashyiraho udutima nk’ikimenyetso cy’urukundo

Umutsima wahawe Maxime Sekamana ku isabukuru ye wagaragazaga ko wakorewe umukinnyi
Umutsima wahawe Maxime Sekamana ku isabukuru ye wagaragazaga ko wakorewe umukinnyi

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka y’indege yahitanye ubuzima bw’umuntu 1 abandi batatu barakomereka

Amafoto: Umwami w’amajyepfo [Davis D] yakiranywe urugwiro i Burundi aho agiye gutaramira