in

Impaka zikomeje kuba zose kuri Byiringiro Lague ukomeje gushinjwa Uburara ndetse n’ubusinzi, impamvu ibyihishe inyuma yatahuwe

Umunyamakuru Ngabo Roben Ukorera umwuga we w’itangazamakuru kuri Radio1 mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye yabujije abantu gukomeza kwibasira Byiringiro Lague bamushinja ubusinzi n’ibindi.

Yatangiye agira ati:”Abantu bahora bumva umukinnyi agomba kubaho nk’umugororwa kandi ntabwo bikunda, ni abantu bagira ubuzima bwabo bwite,Umukinnyi umubona mu kabari ukabigira icyaha kandi si byo rwose.

Nta mukinnyi nzi utisanzura, uhora aziritse cyangwa yihisha, uhora mu nsengero cyangwa wibombarika watanze ibyishimo mu Rwanda.

Yakomeje yibutsa abanyarwanda bamwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza kandi bisanzuraga muri sosiyeti.

Yakomeje agira ati:”Twibukiranye ubuzima bwa Jimmy GATETE, Oliver KAREKEZI, Kataut HAMAD, Haruna NIYONZIMA n’abandi beza twagize mu myaka ishize… Ibyishimo baduhaye ntibizibagirana… Ariko nyuma y’akazi hanakomeza ubundi buzima.

We kugiti cye yavuze uko abibona agira ati:”Njye mbona BYIRINGIRO LAGUE ahohoterwa kenshi. Ashinjwa Uburara & Ubusinzi kandi biramuhungabanya.

Muri ubu tutumwa burebure Yifuje gukebura abantu bafata abakinnyi nkimbohe kandi nabo bafite uburenganzira bwabo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clapton Kibonke ahuye n’uruva gusenya ubwo yihandagazaga agatanga ubutumwa avuga ko agiye gutangira kujya muri Gym

Umutoza Carlos Ferrer arifuza kwambura igitambaro cy’Ubukapiteni Niyonzima Haruna akagiha undi mukinnyi w’Amavubi ukiri muto