in

Umutoza Carlos Ferrer arifuza kwambura igitambaro cy’Ubukapiteni Niyonzima Haruna akagiha undi mukinnyi w’Amavubi ukiri muto

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera guhamagara Kapiteni Niyonzima Haruna bigendanye n’uko imyaka ye iri kugenda izamuka.

Mu mikino ibiri Amavubi aheruka guhuramo na Sudan, umutoza Carlos Ferrer ntabwo yahamagaye Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni na Tuyisenge Jacques umwungirije.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi bishobora kuzagorana ko bongera guhamagarwa, ndetse umutoza Carlos Ferrer akaba yaramaze gufata umwanzuro wo kuzashyiraho aba Kapiteni bashya bo kubasimbura.

Bivugwa ko Raphael York ari we ushobora kuzahabwa igitambaro cy’Ubukapiteni akungirizwa na Bizimana Djihad.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntabwo yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2022 kuko yabuze itike yo kuzakina CHAN 2023, gusa umutoza aracyafite icyizere cyo kuzajyana Amavubi mu Gikombe cy’Afurika.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impaka zikomeje kuba zose kuri Byiringiro Lague ukomeje gushinjwa Uburara ndetse n’ubusinzi, impamvu ibyihishe inyuma yatahuwe

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yafashe icyemezo cyo kutazongera kubanza mu kibuga umukinnyi ngenderwaho bitewe n’imyitwarire mibi