in

Imfungwa nshya muri Gereza Nkuru ya Rutana zitegekwa kwishyura amafaranga ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 300 kuri buri muntu kugira ngo zibone aho kurara

Imfungwa nshya muri Gereza Nkuru ya Rutana zitegekwa kwishyura amafaranga ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 300 kuri buri muntu kugira ngo zibone aho kurara.

Imfungwa nshya muri Gereza Nkuru ya Rutana (mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Burundi) zitegekwa kwishyura amafaranga ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 300.000 y’Amarundi kuri buri muntu kugira ngo zibone aho kurara. Abayobozi b’imfungwa ni bo basaba bagenzi babo bafunganwe kwishyura aya mafaranga.

Amakuru aturuka muri Gereza ya Rutana avuga ko abayobozi ba gereza basaba ko bagenzi babo bafunzwe batanga amafaranga kugira ngo babone icyumba cyo kuraramo.

Umwe mu bahaye aya makuru urubuga SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ikibanza mu cyumba gihenze kigura amafaranga 50.000, icya kabiri gifite agaciro ka 150.000, icya gatatu kigura amafaranga 200.000 naho igihenze cyane gifite agaciro ka 300.000 by’amafaranga y’Amarundi”.

“Iyi mikorere irakorwa nubwo Minisitiri ushinzwe ubutabera yategetse ko abashinzwe imfungwa bareka kwishyuza ayo mafaranga. Umuyobozi wa gereza yahise akora inama yo guhagarika uko kwishyuza. Ariko aho kureka iyi myitwarire, abashinzwe imfungwa bagabanije igiciro kuva ku bihumbi 500 kugeza ku bihumbi 300 ku cyumba cya VIP cyonyine. ”

Ngo abaheruka kwakwa aya mafaranga ni abacuruzi 18, abashoferi n’abakozi bo mu Kigo gishinzwe imisoro cy’u Burundi (OBR) bo muri komini ya Giharo (mu Ntara ya Rutana)baherutse gufatwa bakoherezwa muri gereza aho bashinjwa “uburiganya no kubangamira imikorere myiza y’ubukungu bw’igihugu.”

Buri wese yishyuye amafaranga ibihumbi 300, ni ukuvuga 5.400.000 yose hamwe.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro n’amavunja! Umusore yasabwe n’umukobwa bakundana kujya kuvumba mu bukwe nyuma yo kumubwira ikintu akunda -AMASHUSHO

Dore impamvu 3 zikubiyemo impamvu zose zituma umugore aca inyuma uwo bashakanye