in

Imbwa yakoraga igipolisi yagiye mu zabukuru imaze gufata abanyabyaha 166

Imbwa yitwa K-9 Hobbs y’imyaka 11 yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kumara imyaka 10 ikora igipolisi mu mujyi wa Edmonds ,muri Leta Zunze Ubumwe za America ,ikaba yari imaze gufata abanyabyaha bagera ku 166.

Ikinyamakuru The New York Post dukesha iy’inkuru kivuga ko ngo ,K-9 Hobbs n’umwunganizi wayo Sgt. Jason Robinson bitabye telefone zigera kuri 500 z’ibiyambaza kuri sitasiyo ya polisi muri Edmonds ,kandi muri izo nshuro ,113  zose zatanze umusaruro .

Iy’imbwa yanjiye mu gipolisi mu mwaka wa 2013 ikuwe mu gihugu cy’Ubudage  ,yibukirwa cyane mu gufata abajura 2 muri 2017 bari baburiwe irengero mu bihe by’umuraba .

K-9 Hobbs igiye kumarana igihe gisigaye n’umwunganizi wayo Sgt. Jason Robinson mu rugo n’umuryango ,aho Robin yavuze ko K-9 yamwitayeho cyane nawe aricyo gihe ngo amwiture.

K-9 Hobbs na Sgt Jason Robinson bahuye bwa mbere muri 2013
K-9 Hobbs na Sgt Jason Robinson bahuye bwa mbere muri 2013

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutare Gabi yajyanywe mu rukiko igitaraganya n’umugore we ku bintu bitangaje ari kuregwa

Mutesi Jolly mu magambo akakaye cyane yongeye kwibutsa abantu ibiranga inyangamugayo