in

Imana yongeye kuzahura undi muhanzi asiga amafaranga menshi yakoreraga mu biteye isoni arakizwa

Umuhanzi mu njyana ya Rap Angela White  wamamaye mu myidagaduro yo mu isi ku izina rya Blac Chyna yikuyeho ibintu byose byamutandukanyaga n’Imana nyuma yo kubatizwa muri Gicurasi 2022.

Uyu muhanzi ,akaba n’umunyamideli ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 16.7 ku mbuga nkoranyambaga ze ,yahishuriye abakunzi be ko yikuyeho ku mubiri we igishushanyo cya “Baphomet” yagiraga ku kibuno cye ku ruhande rw’ibumoso mu rwego rwo kwitandukanya na sekibi.

Uyu mukobwa wari warishyizeho iki gishushanyo gisa nk’igisingiza sekibi muri 2021 ,yanahishuye ko yamaze gusiba konte ye ku rubuga rwa Onlyfans ,urubuga rucururizwaho amafoto n’amashusho y’urukozasoni  yinjirizagaho ama miliyoni abarirwa mu madolari .

Mu kiganiro yahaye Dail Mail dukesha iy’inkuru ,Chyna yavuze ko we icyo ari kugendana nacyo ari ikizere ,ko bityo yiyemeje kwitandukanya n’ibintu byose Imana itamwifuzaho.

Chyna yigeze gukundana n’umuhanzi Tyga  guhera muri 2011 kugera muri 2014 ,ndetse aba bombi bakaba bafitanye umwana w’umuhungu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Usengima Faustin yafashije ikipe ye gukomeza kuri penaliti

Mugabo nawe musore niba ukunda kubika telephone mu mufuka w’ipantaro, dore ingaruka mbi ku buzima bwawe zigutegereje – Harimo no kubura urubyaro