Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Usengimana Faustin yafashije ikipe ye gukomeza mu kindi cyiciro bifashije penaliti.

Faustin wakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda harimo APR FC na Reyon Sport nandi menshi atandukanye ubu ari gukina muri shampiyoni yo mu gihugu cya Iraq mu ikipe ya Al Quassim batsindaga ikipe ya Naft Misan bigoranye dore ko bifashishije penaliti.
Faustin niwe wateye penaliti ya mbere maze ayitera neza cyane bituma bagenzi be bigirira icyizere birangira basezereye iyi kipe ya Naft Misan bahita bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Ibi birigushimangira ko uyu musore ashobora nawe gutekerezaho mu ikipe y’igihugu Amavubi akaba yahamagarwa kuko akomeje kwitwara neza mu gihugu cya Iraq mu ikipe ya Al Quassim.