in

Imana iracyabafiteho umugambi: Abakinnyi ba Rayon Sports barokotse impanuka ikomeye cyane yashoboraga gutwara ubuzima bwabo bose(video)

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo ubwo yavaga i Rusizi imaze gutsindirayo ikipe ya Espoir FC ibitego bibiri kuri kimwe yari nkuru nziza ku bakunzi ba Murera kuko yahise ikura mukeba wayo APR FC ku mwanya wa kabiri ariko ibyishimo byabo byari birangiye nabi ubwo batahaga.

Ubwo imodoka yari twaye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports yageraga hafi ya hitwa mu Gasarenda habaye inkangu maze imodoka ebyiri z’ibikamyo ziragongana gusa kubwa mahirwe nta muntu wahasize ubuzima hakaba hari mu masatanu z’ijoro.

Iyi nkangu yafunze umuhanda ku buryo byabaye ihurizo rikomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bari bayiherekeje mu karere ka Rusizi kuko bibazaga uko biragenda gusa amakuru twamenye n’uko haje kunoneka ubufasha bikarangira abakinnyi ba Rayon Sports bageze i Kigali amahoro kandi bose ubu bamaze kugeraho batuye.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabere yose hanze: Umukobwa w’umunyeshuri yakubise mugenzi amwambura imyenda yo hejuru (VIDEWO)

Abavandimwe! Element Eleeeh na mushiki we basa bongeye gutitiza Instagram – AMAFOTO