in

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9 Charles Bbaale agira uruhare mu bitego hafi ya byose

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9 Charles Bbaale agira uruhare mu bitego hafi ya byose

Ku munsi wejo hashize tariki ya 28 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo gukora imyitozo yakinnye n’ikipe ya Brothers umukino ubonekamo ibitego 9 ku busa bwa Brothers FC.

Wari umukino umutoza Yamen Zelfani yatangiriyeho kugirango arebe ikipe ashobora kuzakoresha ku munsi wejo ubwo bazaba bakina na Vitalo FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mukino byayisabye iminota itarenze 45 kugirango ibe yabonye ibitego bigera kuri 4 byatsinzwe na Mbirizi Eric watsinze 2 ndetse na Ndekwe Flex watsinze 2 igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri umutoza yaje akora impinduka yinjizamo abarimo Ojera, Charles Bbaale ndetse na Youseff Rharb ariko rutahizamu Charles Bbaale atungura abantu nyuma yo gutsinda ibitego 2 agatanga n’imipira ivamo ibitego igera kuri 3 mu bitego 5 byabonetse mu gice cya kabiri umukino urangira ari ibitego 9-0 bwa Brothers.

Ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports izakomeza imikino ya gishuti ikina n’ikipe ya Vitalo FC yo mu gihugu cy’u Burundi igomba kurara hano mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yaragambaniwe! Abakinnyi 2 b’abanyamahanga baguzwe muri Murera nta kintu kibarimo

Uziko nta mucyeba icyigira hano mu Rwanda! APR FC yamaze gutanga abakinnyi 2 mu ikipe bihora bihanganye