in

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gusimbura Haringingo Francis

Nyuma y’igihe kingana n’umwaka umwe gusa umutoza Haringingo Francis Christian atoza ikipe ya Rayon Sports agiye gusimbura n’umutoza ukomeye hano mu Rwanda ku rusha abandi.

Haringingo Francis utaravuzweho rumwe nyuma yo kutitwara neza mu mikino imwe n’imwe ndetse n’imikinire y’ikipe ya Rayon Sports ikaba yarasubiye hasi, ntagihindutse ubwo Shampiyona izaba irangiye azashimirwa ku kazi keza yakoze.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko umutoza uzamusimbura yitwa Afhamia Lofti watozaga ikipe ya Mukura Victory Sports. Uyu mutoza ikipe ya Rayon Sports yashatse no kumuzana ubwo Phase Aller yari irangiye ariko ababwira ko atahindura ikipe atarangije sezo cyane ko ngo abashaka ko ibintu bye abikora neza.

Uyu mutoza ubwo yazaga hano mu Rwanda gutoza Mukura Victory Sport ntabwo abantu benshi bamuhaga amahirwe cyane ko iyi kipe yari mu bibazo bikomeye byo kubura amafaranga ndetse n’ibindi bitandukanye ariko akomeza kurwana cyane ikipe ikajya ibona intsinzi bigoranye.

Rayon Sports mu buryo bwo gushaka uko yagarura imikinire yayo myiza, ubuyobozi bwabonye uyu mutoza ari we wahuza nibyo bashaka kandi bikagera ku rwego bifuza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah Cool yateguje filime izaba irimo umunyamideri w’ikimero uri mu cyiciro cy’ababyibushye – AMAFOTO

Intare FC zikubiswe ibuye mu gihorihori na FERWAFA nyuma yo kwisaza zishaka gutera mpaga Rayon Sports