in

Ikipe ya Rayon Sports ishaka kwihaniza Police FC yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 barabanza mu kibuga

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports irakina n’ikipe ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino uraba ari mwiza ku makipe yombi bijyanye ni uko ikipe ya Rayon Sports ishaka kwihorera nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 4-2 muri Shampiyona ndetse kandi Police FC nayo ikaba ishaka gukora amateka ikongera gutsinda Gikundiro incuro 2 zikurikiranya.

Uyu mukino wakaniwe cyane na Rayon Sports hamwe na Police FC kubera ko yose kugeza ubu ari mu karere ka Muhanga mu mwiherero zitegura uyu mukino uratangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa kuri Sitade y’aka karere.

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irakoresha

Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Ganijuru Ellie, Mucyo Didier Junior

Abo hagati: Rafael Osaluwe, Ngendahimana Eric, Hertier Luvumbu Nzinga

Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Iraguha Hadjii, Joachim Ojera

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Batangiye kuyiha amahirwe: Arsenal ishobora gukora ibyo benshi batiteze ku mukino ifitanye n’ikipe ya Manchester City

Ibyamamare bitandukanye byagize icyo bivuga ku byabaye kuri Platin watezwe agatego n’umugore we