in ,

Ikipe ya Manchester City n’umutoza wayo Guardiola bahuye nuruva gusenya ku buryo butunguranye

Pep-Guardiola-angry

Hashize igihe kigera ku byumweru bitatu mu binyamakuru bitandukanye handikwamo inkuru yuko umukinnyi w’umunya Brasil wakiniye ikipe ya Fc Barcelona imyaka igera ku munani akaza kuyivamo aho yerekeje muri champiyona ikomeye yo ku mugabane w’uburayi yindi  Serie A mu ikipe ya Juventus uwo ntawundi ni Dani Alves, ko yari yaramaze kumvikana n’umutoza Pep Guardiola ko yakwerekeza mu ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza agasinya imyaka ibiri muri iyo kipe gusa ibi bikaba byamaze guta agaciro nkuko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe.Daniel Alves va rejoindre le PSG

Amakuru dukesha iki kinyamakuru L’Equipe aravuga ko uyu munya Brasil Dani Alves yamaze kumvikana n’ikipe ya PSG yo mubufaransa gusa icyatumye uyu mukinnyi ava ku izima ryo kwerekeza muri Manchester City ntakindi ni akayabo k’umushahara azajya ahembwa. Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga uyu mukinnyi agiye kuzajya ahembwa Miliyoni 14 z’amayero ku mwaka, kandi akaba yasinye imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe. Aya akaba asaga ibihumbi 290 by’amayero ku cyumweru. Mu gihe ikipe ya Manchester City yashakaga kuzajya imuhemba ibihumbi 180 gusa by’amayero kumwaka. Manchester City ikaba ibihombeyemo ku munota wanyuma kuko kuri uyu wa kabiri nibwo uyu mukinnyi yaraye akoze ikizamini cy’ubuzima akaba anitezwe kuri uyu wa gatatu kugirana ikiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United yibasiye umukinnyi mushya wa Arsenal iramusebya bikomeye

Dore abahanzi(kazi) nyarwanda bambara neza cyane kurusha abandi (amafoto)